Umutoza watozaga ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, akomeje gusabwa n’ubuyobozi bw’iyi kipe gukomeza gutoza ariko uyu mutoza ntabwo abyumva.
Kuwa Gatandatu tariki 3 kamena 2023, ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya APR FC ihita itwara igikombe cy’amahoro yaherukaga 2017. Wari umukino mwiza ndetse ikipe ya Rayon Sports yakinnye ubona ko ifite imbaraga zerekana ko igomba gutwara igikombe cy’amahoro biza no kuyihira kuko yari yarushije cyane APR FC.
Nyuma y’umukino abakinnyi, Abatoza, abakunzi ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bagaragaje ibyishimo byinshi kubera gutsinda umucyeba bakanayitwara igikombe. Haringingo Francis yaje no gutangaza ko kuguma muri Rayon Sports bigoye cyane ahubwo hari andi makipe barimo kuvugana.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko Haringingo Francis Christian Mbaya yamaze kumvikana n’ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania ahubwo icyo ategereje gusa kugirango asinye bibe byashyirwa kumugaragaro, ni amafaranga arimo kwishyuza ikipe ya Rayon Sports angana na Milliyoni zigera kuri 16 batamwishyuye z’umushahara.
Haringingo Francis ugiye kwerekeza muri Tanzania bivugwa ko uyu mutoza hari n’abakinnyi Rayon Sports irimo kwiruka inyuma ashobora kujyana nabo barimo Bigirimana Abedi ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou. Biranavugwa ko uyu mutoza ari mu biganiro n’ikipe ya Rayon Sports kugirango akomeze kuyitoza ariko uyu mutoza ntabwo abyumva.
Uyu mutoza nubwo atigeze yemerwa cyane n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports, yasoje umwaka w’imikino atwaye igikombe cy’amahoro ndetse iyi kipe inasoreza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona. Haringingo yanafashije cyane Rayon Sports gutsinda ikipe ya APR FC inshuro 2 zikurikiranya ibintu byaherukaga kera.