in

Haringingo Francis nyuma yo gutakaza amanota kuri AS Kigali yatangaje amakipe 2 azatsinda APR FC bigatuma Rayon Sports itwara igikombe ntampungenge

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis nyuma yo gutakaza amanota 3 kuri AS Kigali yatangaje ikipe 2 zizatsinda APR FC byoroshye.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 werurwe 2023, ikipe ya AS Kigali yakiriye ku kibuga cya Bugesera ikipe ya Rayon Sports mu mukino warangiye ikipe zombi zigabanye amanota 3.

Wari umukino ukomeye cyane mu kibuga ukurikije imikinire y’amakipe yombi, wabonaga ko yose yaje ashaka itsinzi cyane ikipe ya Rayon Sports yifuzaga gukomeza gukurikira ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona kugeza ubu nyuma yo gutsinda ikipe ya Marine FC bigoranye ibitego 3-2.

Nyuma y’uyu mukino umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko kuba banganyije n’ikipe ya Rayon Sports bibabaje cyane ariko ku gikombe bazakomeza guhatana uko byagenda kose ngo kuko ntabwo Shampiyona irarangira.

Yaje gukomeza avuga ko ikipe ya AS Kigali ari ikipe ikomeye cyane kandi ko kuba banganyije nayo, na APR FC kuba bagifitanye umukino nayo ishobora kuhatakariza amanota nkuko nabo byagenze. Uyu mutoza yemeza ko no Police FC ikipe ya APR FC yahatakariza amanota nubwo na Rayon Sports ikiyifite.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya n’ikipe ya AS Kigali, byatumye imanuka ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 46 iri ku mwanya wa 3 ikurikiye ikipe ya APR FC ifite amanota 49 na Kiyovu Sports iri kumwanya wa kabiri n’amanota 47.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya agira udushya twinshi: Amashusho ya Mukansanga Salma yatumye benshi bamwenyura(Videwo)

Abanyarwanda bajya gusigisha inzara baburiwe kubera bimwe mu bikoresho byifashishwa byagaragaye ko byatera indwara ikomeye ishobora no gutuma bacibwa ikiganza cyangwa ikirenge