in

Haringingo Francis Christian Mbaya agiye kurega ikipe ya Kiyovu Sports

Uwari Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis Christian Mbaya agiye kurega ikipe ya Kiyovu Sports.

Umwaka ushize umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Haringingo Francis yatandukanye n’ikipe ya Kiyovu Sports yerekeza muri Rayon Sports nyuma yo kugira sezo 2021/2022 itari mbi kuko yasoreje ku mwanya wa kabiri.

Uyu mutoza nyuma yo gutandukana n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports yatangaje ko atazigera ababarira abayoboraya iyi kipe barimo Mvukiyehe Juvenal ngo kuko nibo bagize uruhare ku gutakaza igikombe cya Shampiyona kigatwarwa na APR FC.

Amakuru YEGOB twamenye, ni uko uyu mutoza ngo agiye kurega Kiyovu Sports muri FIFA bitewe ni uko ngo hari amafaranga iyi kipe imufitiye itigeze imwishyura mu minsi ya nyuma ya Shampiyona.

Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo kugeza ubu yorohewe nyuma yo kubwirwa ko itemerewe kwandikisha abakinnyi kubera ikirego cyatanzwe n’abakinnyi 2 bakomoka mu gihugu cya Sudan nyuma yo gusesa amasezerano mu buryo butemewe n’amategeko. Kiyovu Sports kugeza ubu irasabwa kwishyura Milliyoni 67 zigomba guhabwa aba bakinnyi.

Ikipe ya Kiyovu Sports muri iyi wikendi ku munsi wo ku cyumweru ifite inteko rusange izatorerwamo abayobozi bashya bagomba kuyobora umuryango w’iyi kipe ndetse banigiremo uko ikipe izabaho umwaka utaha w’imikino.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Gato na Gakuru” Umunyarwenya Clapton Kibonke yagaragaye ari kumwe n’umuvandimwe we maze abantu bibaza niba ari impanga – AMAFOTO

Kuri uyu wa gatanu ikipe ya Rayon Sports irashyira ahagaragara igikorwa ubuyobozi bwatangije cyikishimirwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda