in

Haringingo Francis ashobora kwirukanwa byihuse mu gihe ikintu kimwe yaraye asabwe n’ubuyobozi atacyuzuza

Haringingo Francis ashobora kwirukanwa byihuse mu gihe ikintu kimwe yaraye asabwe n’ubuyobozi atacyuzuza

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yateretswe ku ntebe ishyushye n’ubuyobozi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Kiyovu Sports bamaze igihe kinini badatsinda.

Ku cyumweru tariki ya 5 gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yanganyije n’ikipe ya Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino ikipe zombi zari zakaniye cyane bihita bituma ikipe ya Rayon Sports imara imikino 8 idatsinda Kiyovu Sports.

Nyuma y’uyu mukino ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise butegura inama y’igitaraganya yo gutegura umukino w’ikipe ya APR FC birakina muri iyi wikendi ndetse no kwiga ku kibazo cya Haringingo Francis ushobora kwirukanwa mu gihe ibintu yasabwe atabigezeho.

Iyi nama yabaye ku munsi wejo hashize kuwa mbere irimo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bavuga rikijyana ndetse n’ubuyobozi bw’iyi buyobowe na Uwayezu Jean Fidel, bemeza ko bagiye gutegura neza ikipe ya APR FC kugirango babashe kuyitsinda ndetse bemeza ko umutoza Haringingo Francis ntatabasha gutsinda uyu mukino ko azahita asezererwa ntakongera kubyigaho.

Ibi byahise bitereka ku ntebe ishyushye uyu mutoza bitewe ni uko ikipe ya Rayon Sports iyo uyirebye ubona ko ntabushobozi buhagije bwo gutsinda ikipe ya APR FC cyane ko no mu mukino ubanza iyi kipe yabashije kuyitsinda igitego 1-0. Uyu mukino urakomeye cyane kuri Haringingo Francis ariko abashije kuwutsinda yahita yiyunga n’abafana kuko bamaze igihe batabona ikipe yabo itsinda APR FC.

Uyu mukino uri muri iyi wikendi uzakirwa n’ikipe ya APR FC, biteganyijwe ko uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye aho APR FC yemeza ko ariho ifite abafana benshi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Noneho irarimbutse, Rayon Sports yarezwe muri FIFA bayisaba kwishyura asaga miliyoni 45

BREAKING NEWS: Umukinnyi Christian Atsu byari byatangajwe ko yapfuye yabonetse ari muzima