in

Haringingo Francis ashobora kutazongera guha umwanya umukinnyi wa Rayon Sports warase ibitego birenga bine ku mukino batsinzemo Intare FC

Umutoza Haringingo Francis Christian ntabwo yishimiye kuba Mbirizi Eric yahushije ibitego birenga bitatu ku mukino batsinzemo Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe.

Ku gicamunsi cy’ejo tariki 28 Gashyantare 2023, nibwo Rayon Sports yagiye gutsindira Intare FC kuri Stade Ikirenga iherereye i Shyorongi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri uyu mukino Mbirizi Eric yahushije ibitego birenga bitatu aho yakubise poto ebyiri anarata ibindi byinshi ibi bikaba bitarashimishije bamwe mu bakinnyi bakinana ndetse n’umutoza Haringingo Francis Christian.

Kuba Mbirizi Eric yarahushije ibitego byinshi bishobora kuzamuviramo gutakaza umwanya wo kubanza mu kibuga bigendanye n’uko Raphael Osaluwe Olise bakina ku mwanya umwe ari kugaruka neza nyuma yo gukira imvune.

Mbirizi Eric ni umwe mu bakinnyi batangiye bitwara neza mu ikipe ya Rayon Sports, gusa amaze igihe kinini yarasubiye inyuma ku buryo bukomeye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imibyinire ya Nyaxo na Puissant ikomeje guca ibintu i Nyarugenge – Reba videwo

Shampiyona igiye gusubikwa