in

Harimo n’ufite imyaka 19: Ibyo mu Mavubi U15 bikomeje kuyobekana mbere y’uko bajya muri CECAFA

Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ugushyingo, yerekeza muri Uganda aho yitabira Irushanwa rya CECAFA U15 rizaba tariki ya 4-18 Ugushyingo.

Amavubi U15 yavuzwemo byinshi kuva atangiye umwiherero aho icyagarutsweho cyane ari ikibazo cyo kubeshya imyaka cyatumye abarenga batandatu basezererwa.

Ibi byakurikiwe kandi no kwirukana uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’iyi kipe y’abato, Ntarengwa Aimable washinjwe uburangare mu gukemura ikibazo cy’ababeshye imyaka, uyu akaba yarasimbujwe Nsabimana Jean Claude ‘Bakusantir’ ku wa Gatatu.

Mu nkuru ya IGIHE, yerekana ko mbere y’uko Amavubi U-15 atangira umwiherero ku wa 24 Ukwakira, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryabanje gufata urutonde rw’abana bahamagawe, rirwohereza mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) kugira ngo imyirondoro yabo isuzumwe.

NIDA yasubije FERWAFA ku wa 13 Ukwakira, iyigaragariza umwirondo wari buri mukinnyi muri 25 bari bahamagawe nubwo hari nk’abo imyirondoro yabo itabonetse barimo Hagenimana Eric na Mutabazi Buhari bakinira Nilisarike Academy, Nsengumuremyi Arafa na Ishimwe Fred ba Mahembe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu kitabashije kubona ababyeyi bakomokaho n’igihe bavukiye.

Uretse aba hari n’abandi bitagaragaye igihe bavukiye barimo Ankonkwa Cyuzuzo Isiak (Spring Hope), Babizerimana Olivier (The Winners) na Nahimana Angelo (Ushindi).

Hari kandi n’abo byagaragaye ko bafite umwirondo urenze umwe. Abo barimo Ukwibishaka Moustakim (The Winners) byagaragaye ko hari aho yavutse tariki ya 12 Werurwe 2006, ahandi 26 Nyakanga 2005 no ku wa 20 Ugushyingo 2008.

Undi ni Bahati Djibril Araphat we utaremewe kujya mu Ikipe y’Igihugu n’abandi nyuma yo gusanga hari aho bigaragara ko yavutse tariki ya 22 Ugushyingo 2004 n’aho yavutse tariki ya 10 Nyakanga 2007.

Yasigaranye na Bizimana Didier byagaragaye ko yavutse ku wa 9 Kamena 2007, Ntuyenabo Aboubakar byagaragaye ko yavutse ku wa 8 Gicurasi 2005, Iradukunda Prince wavutse ku wa 30 Ugushyingo 2006 ndetse na Iranzi Hategekimana Aloys wavutse ku wa 19 Ukuboza 2005.

Uwineza René wavuye muri Intare, na we byagaragaye ko afite imyaka ibiri itandukanye aho hari aho yavutse tariki ya 1 Mutarama 2008, ahandi hakaba ku wa 18 Nyakanga 2006. Ni ko bimeze kandi kuri Nshimiyimana Kazungu Célestin [The Winners] ufite tariki ya 27 Gashyantare 2005 na tariki ya 9 Gashyantare 2008 nk’igihe yavukiye.

Bamwe mu bakinnyi batabashije kwitabira umwiherero ku ikubitiro basimbujwe batatu; Mutangwa Cedrick, Ishimwe Elie na Hategekimana Abdouladhim bavuye muri Bayer Youth Cup mu Budage, ariko biza kugaragara ko Mutangwa afite imyirondoro itatu itandukanye.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu yari isigaranye abakinnyi bake hamaze gusezererwa abirukanywe, FERWAFA yahamagaye abandi, na bo imyirondoro yabo inyuzwa muri NIDA mbere y’uko basanga bagenzi babo mu mwiherero ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2023.

Muri CECAFA, u Rwanda ruri mu Itsinda B hamwe na Zanzibar, Tanzania na Somalia.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo rya Polisi y’u Rwanda ku bantu bashaka kuyinjiramo

Amakuru agezweho: Umunyamakurukazi Gloria Mukamabano yerekanye icyo arusha abandi babyeyi maze ahabwa umukoro wo gusoma ahantu hatumye aseka