in

Harimo n’ubugome: Ngoma bari korozanya agakoko gatera SIDA kubera uburaya bukabije ndetse hari ababikorana ubugome bukabije

Mu karere ka Ngoma mu murenge wa Sake haravugwa uburaya buri gufata indi ntera, ndetse kandi hakavugwa amakuru ko hari abagore bari kwanduza abagabo n’abasore agakoko gatera SIDA ku bushake.

Bamwe mu baturage baganiye na BTN TV dukesha aya makuru, bavuze ko muri aka gace, uburaya bukorwa ijoro rose, kandi ngo kubona udukingirizo nabyo ni irindi hurizo, bityo hakaba hari ubwo abakora ubwo buraya bakoreye aho.

Bakovuga ko hari abagore bakora ubwo buraya kandi bafite agakoko gatera SIDA, bagashaka kuyanduza aba baryamana ku bushake ngo kuko baba bashaka ko batarwara bonyine, badashaka kuzapfa bonyine.

Hari na bamwe mu basore bavuze ko hari igihe ujya kugura indaya, ufite amafaranga 500, ubwo wakuraho 100 ry’udukingirizo, ubwo iyo ndaya ntigire icyo ikumarira, ubwo rero uhitamo kureka ako gakingirizo mugakorera aho.

Gusa hari n’abandi bavuga ko hari bamwe mu bagore bakunda kujya mu kabari bambaye utujipo tugufi, bafite intego zo gutera irari abagabo, ubwo byarangira baryamanye ntibibuke agakingirizo.

Ni mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kuri mu bukangurambaga mu baturage bwo kurwanya SIDA, bagirwa inama yo kwifata, byakanga bagakoresha udukingirizo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutwari buraharanirwa! Abantu bemeye gushyira ubuzima bwabo mu kaga bakajya gutabara abantu, bakomeje gushimirwa byimazeyo (AMAFOTO)

Huye: Umugabo yishe undi bapfa ibiceri 200 frw, imva n’imvano yaya mafaranga yari iyihe?