Nyirakuru wa The Ben, Mukangarambe Yoniya uherutse kwitaba Imana kuwa 28 Werurwe 2024 azize uburwayi, yasezewe mu cyubahiro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.
Umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye i Remera mu karere ka Gasabo ahari hateraniye inshuti z’umuryango, abavandimwe n’abo babanye.
Mu buhamya The Ben yatanze kuri uyu mubyeyi, yavuze ko nyirakuru yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi no kubatoza gukunda Imana.
Muri aba baje gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi, harimo ibyamamare nka Tom Close n’umufasha we Tricia, Alliah Cool, Israel Mbonyi, Muyoboke Alex ndetse n’abandi benshi.