Abantu barenga 100 bapfuye naho abandi 150 barakomereka nyuma yuko inkongi y’umuriro yadutse mu bukwe mu majyaruguru ya Iraq.
Abantu babarirwa mu magana bari barimo kwizihiza ibyo birori i Al-Hamdaniya, mu ntara ya Nineveh mu majyaruguru ya Iraq, ubwo uwo muriro wadukaga ku wa kabiri.
Ntibiramenyekana icyateje uwo muriro, ariko amakuru y’ibanze avuga ko wadutse ubwo hacanwaga ya miriro y’ibishashi yo mu birori, izwi nka ‘fireworks’.
Ibiro ntaramakuru INA bya leta ya Iraq byasubiyemo amagambo y’ikigo cyo kurinda abaturage cya Iraq kivuga kiti “Umuriro watumye ibice bimwe bya ‘salle’ bigwa kubera ikoreshwa ry’ibikoresho by’ubwubatsi bishya cyane, bihendutse, bigwa mu gihe cy’iminota gusa iyo hadutse inkongi y’umuriro.”
Amakuru yo mu ntangiriro yo mu bitangazamakuru byo muri Iraq yari yavuze ko abageni bapfiriye muri uwo muriro, ariko nyuma yaho ibiro ntaramakuru Nina byo muri Iraq byavuze ko ari bazima ariko ko barimo kuvurwa ubushye.
Ifoto yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Nina byo muri Iraq yagaragaje abazimya umuriro babarirwa muri za mirongo bahanganye n’uwo muriro, ndetse amafoto abanyamakuru baho batangaje ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibisigazwa by’imbere muri ‘salle’ yaberagamo ibirori by’ubukwe hahiye harakongoka.
Muri videwo yafashwe n’umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru Reuters, habonekamo abazimya umuriro burira ku bisigazwa by’inyubako bashakisha abarokotse, mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa gatatu.
Ababibonye bavuze ko abantu babarirwa mu magana bari bari muri ibyo birori by’ubukwe, ubwo iyo nyubako yashyaga ahagana saa yine n’iminota 45 z’amanywa (10:45) ku isaha yaho, ni ukuvuga saa tatu na 45 z’ijoro (21:45) ku isaha yo mu Rwanda.
Mad Yohana, w’imyaka 34, warokotse uwo muriro, yabwiye Reuters ati: “Twabonye umuriro uhutera, uva muri ‘salle’. Ababishoboye basohotse naho abatabishoboye bahezemo. N’abashoboye gusohoka bavunitse.”
Rania Waad, na we wari watumiwe muri ubwo bukwe, wahiye ku kuboko, yavuze ko ubwo abageni bari barimo babyina buhoro buhoro “imiriro y’ibishashi yo mu birori yatangiye kuzamuka ku gisenge, ‘salle’ yose irashya“.
Uyu mukobwa Waad, w’imyaka 17, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Twari turimo guherwa umwuka, ntitwari tuzi uburyo bwo kuhasohoka.” Guverineri wungirije wa Nineveh, Hassan al-Allaq, yabwiye Reuters ko abantu 113 bemejwe ko bapfuye, mu gihe ibiro ntaramakuru INA, byo byatangaje ko abapfuye ari abantu nibura 100, naho abandi 150 barakomereka.
Uwo Guverineri w’ako karere yabwiye INA ko abakomeretse bajyanwe ku bitaro bitandukanye byo mu karere ka Nineveh.
Ariko yumvikanishije ko umubare w’abapfuye n’abakomeretse ushobora kuza kwiyongera.
Ku bitaro bikuru by’i Hamdaniya, biri mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Mosul w’ako karere, abantu babarirwa muri za mirongo bahageze baje gutanga amaraso yo gufasha abakomeretse.
Minisitiri w’intebe wa Iraq yatangaje ku rubuga X, rwahozwe ruzwi nka Twitter, ko yasabye abategetsi “gukusanya uburyo bwose bwo gufasha abagizweho ingaruka n’ibyabaye bibabaje“.