in

Harimo ifite ishusho nkiy’igitsina gore,ibitangaje ku masitade 8 azakira imikino y’igikombe cy’Isi muri Qutar

 

Stade nini kandi zigezweho ni kimwe mu bigenderwaho kugirango igihugu gihabwe kwakira imikino y’igikombe cy’isi.Igihugu cya Qatar nicyo kizakira igikombe cy’isi cyuyumwaka wa 2022.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kubwiza bw’amasitade azakira iyo mikino.

1.LUSAIL ICONIC STADIUM

 

Lusail Iconic Stadium ni stade iherereye mu mugi wa Lusail aho iyi stade yafunguwe muri 2022 ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi mirongo inani (80,000) bicaye neza.Iyi stade niyo nini muzizakira igikombe cy’isi uy’umwaka ikaba izakira imikino icumi ikazakira n’umukino wanyuma w’igikombe cy’isi uy’umwaka.

2.AL BAYT STADIUM

Al Bayt Stadium ni stade yubatse mu mugi wa Al Khor.Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo itandatu (60,000) iyi stade izakira imikino icyenda mur’ikigikombe cy”isi uy’umwaka.harimo umukino ufungura irushanwa ndetse numwe wa kimwe cya kabiri.

3. AL JANOUB STADIUM

Al Janoub Stadium ni stade yubatse mumugi wa Al Wakrah ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000).Iyi stade yafunguwe mumwaka wa 2019 izakira imikino irindwi muri iri rushanwa.Iyi stade yatangaje abantu beshi biturutse kw’ishusho ifite imeze nkiy’igitsina gore.

4.AHMAD BIN ALI STADIUM

Ahmad Bin Stadium ni stade iherereye mumugi wa Al Rayyan ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000) ikaba yarafunguwe mumwaka wa 2020.Iyi stade izakira imikino irindwi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi.

5.KHALIFA INTERNATIONAL STADIUM

Khalifa International Stadium ni stade yubatswe mumugi wa Doha ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000).Iyi stade yafunguwe mumwaka wi 1976 iyi stade izakira imikino umunani muri iri rushanwa.

6.EDUCATION CITY STADIUM

Education City Stadium ni stade iherereye mumugi wa Doha ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000)ikaba yarafunguwe mumwaka wa 2020 .Iyi stade izakira imikino umunani muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi uy’umwaka.

7.STADIUM 974

Stadium 974 ni sitade iherereye mumugi wa Doha ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine (40,000)ikaba yarafunguwe mumwaka wa 2021 ikaba izakira imikono irindwi muri iri rushanwa ry’igikombe cy’isi uy’umwaka wa 2022.

8.AL THUMAMA STADIUM

Al Thumama Stadium ni imwe muri stade umunani zizakira imikino y’igikombe cy’isi uy’umwaka.Iyi sitade yubatse mumugi wa Doha ifite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi mirongo ine(40,000) ikaba yarafunguwe mumwaka wa 2021 ndetse ikazakira imikino umunani muri iri rushanwa.

 

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi: Umugabo arashinjwa gutera igisongo mu gitsina cy’umugore

Umugabo yasubiye kwiga muri primaire bitewe n’impamvu itangaje