Kuri uyu wa Kane, Abidjan muri Côte d’Ivoire habereye Inteko rusange ya 45 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ( CAF), muri iyo nteko rusange niho habereyemo tombora y’amatsinda y’uburyo amakipe azahatanira kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.
Amavubi ataritabira Igikombe cy’Isi na rimwe , kuri iyi nshuro urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 rwatangiye yisanga mu gakangara ka 5 ari kumwe na Niger, Comoros, Sudan, Burundi, Ethiopia, Eswatini, Botswana na Liberia bivuze ko nta kipe irimo aho byari ku isanga mu itsinda rimwe.
Mu matsinda 9 yakozwe buri itsinda ririmo ibihugu bitandatu , Amavubi yisanze mu itsinda C ari kumwe n’ibihugu nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Benin na Lesotho.
Ibihugu 9 bizasoza ari ibya mbere bizahita bibona itike yo gukina Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Canada na Mexico.