Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Éric Chelle, yahamagaye abakinnyi 39 azatoranyamo abo azakoresha mu mikino ya Super Eagles izahuramo n’u Rwanda na Zimbabwe. Uyu mukino wa Nigeria na Rwanda uzaba tariki ya 21 Werurwe 2025 i Kigali, mu gihe Nigeria izakina na Zimbabwe nyuma yaho.
Mu rwego rwo kwitegura iyi mikino y’amatsinda yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Chelle yahamagaye abakinnyi barimo abanyezamu batanu bayobowe na Stanley Nwabali wa Chippa United F.C. Hari kandi abakinnyi bakomeye mu bwugarizi nka kapiteni William Ekong, mu kibuga hagati nka Wilfred Ndidi na Alex Iwobi, ndetse no mu busatirizi aho higanjemo Victor Osimhen na Kelechi Iheanacho.
Iyi kipe yiteguye kwihorera nyuma yo gutsindwa n’u Rwanda ibitego 2-1 mu mukino uheruka, aho abakinnyi bayo bakomeye nka Aina, Nwabali na Lookman batari bahari. Éric Chelle yashyize imbere gukosora amakosa yagaragaye muri uwo mukino kugira ngo yongere amahirwe yo kubona itike y’Igikombe cy’Isi.
U Rwanda, ruyobowe n’umutoza mushya Adel Amrouche, ruri ku mwanya wa mbere mu Itsinda C n’amanota arindwi, runganya na Afurika y’Epfo na Benin ariko ruzigamye ibitego byinshi. Nyuma yo guhura na Nigeria, Amavubi azakina na Lesotho tariki ya 25 Werurwe.
