Harimo abakene, abakire ariko mbasabye imbabazi! Umutoza wa Rayon Sports yasabye abafana imbabazi ariko yemeza ikintu gikomeye agiye gukurikizaho nyuma yo kubura amatsinda
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindirwa kuri Penalite n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yo mu gihugu cya Libya, yatangaje ko asabye imbabazi abafana ba Rayon Sports bigomwe bakaza gushyigikira ikipe yabo.
Kuwa gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yambikanye n’ikipe ya Al Hilal Benghazi mu mukino wa CAF Confederations Cup urangira ikipe zombi zinganyije igitego 1-1 ari nabyo byari byabaye mu mukino ubanza bihita bituma Izi kipe zigera kuri Penalite ariko Rayon Sports ntibyaza kuyihira itsindwa 4-2.
Nyuma y’umukino abafana bagaragaje umubabaro udasanzwe bawutura umutoza wabo Yamen Zelfani babona ufunga umutwe kubera ko atakinishije Iraguha Hadji kubera ibibazo bari bafitanye kandi muri uyu mukino wabonaga ko ari mu bakinnyi bafasha Rayon Sports dore ko abarimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Kalisa Rashid basoje umukino barushye cyane.
Umutoza Yamen Zelfani nawe nyuma y’akababaro k’abafana, yatangaje ko asabye imbabazi aba bafana bose bitanze kuko ngo harimo abakene, abakire ndetse n’abatabona ibihumbi 5 byo kuza kureba uyu mukino ariko bitanze arabashimiye. Uyu mutoza yakomeje avuga ko amahirwe ari ikintu cyingenzi mu buzima kuko ngo yo Ojera, Mugadam na Bbaale batsinda uburyo babonye byagombaga kubageza mu matsinda ariko babuze amahirwe.
Yamen Zelfani yanavuze ko yari umutoza uje gufasha Rayon Sports kugera mu amatsinda kugirango inzozi z’abafana azishyire mu bikorwa ariko ubwo byanze bagiye gukomeza mu bindi ubwo Amatsinda aranze abafana bagomba kwihangana ariko nawe abasabye imbabazi.