Umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel yavuze ko hari undi mukinnyi ukomeye bagiye gusinyisha, ibyo yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu kuri ‘RAYON TV’.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Mutarama 2022 mu muhango wo gusinyisha umukinnyi mushya ikipe ya Rayon Sports yaguze, nibwo perezida wa Rayon Sports yatangaje ko hari undi mukinnyi bagiye kuzana.
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko hari undi mukinnyi bari mu biganiro na we kandi ko ibyo biganiro bigeze kure.
Uyu mukinnyi Rayon Sports iri kuganira na we biteganyijwe ko agomba gusinya mbere y’itariki 28 Mutarama 2022 (umunsi isoko ry’igura n’igurisha rizafungiraho).
Uyu muyobozi kandi yanavuze ko abakinnyi batatu Ferwafa yongereye amakipe yo mu Rwanda, bagiye kureba ukuntu babongeramo.
Akomeza avuga ko ikintu kizabagora ko ari igihe isoko rizafungira, ariko ngo bagiye kureba ku bushobozi n’igihe bafite barebe ikintu bakora ikindi ngo ibyo byose bizakorwa kubera ko bashaka kubaka ikipe.
Mu gitondo cyo kuri uyu munsi nibwo Ferwafa yatangaje ko amakipe yo mu kiciro cya mbere no mu kiciro cya kabiri mu Rwanda yemerewe kongeramo abakinnyi batatu, ubusanzwe ikipe yagombaga gutunga abakinnyi 30 gusa ubu igiye gutunga 33.
Perezida wa Rayon Sports kandi yemeje amakuru ko hari abakinnyi babiri iyi kipe yasezereye, abo bakinnyi basezerewe bari baje gukora isuzuma muri Rayon Sports.