in

‘Hari n’ubuzima bwagendeyemo’ Amakuru mashya ku nkongi y’ibasiye agakiriro ka Gisozi 

‘Hari n’ubuzima bwagendeyemo’ Amakuru mashya ku nkongi y’ibasiye agakiriro ka gisozi

Inzego z’umutekano zatahuye umubiri w’umugabo wakoreraga mu Gakiriro ka Gisozi wapfuye ahiriye mu nzu, ubwo aka gace kibasirwaga n’inkongi ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence, yabwiye IGIHE dukesha aya makuru ko hari umuntu umwe wapfiriye muri iyi nkongi.

Uwapfuye yitwa Zunguruka Emmanuel yari ahafite inzu. Bamwe mu bakorera muri aka gakiriro bavuze ko yabonye umuriro utangiye gusatira iwe, yihutira kujya gukuramo ponceuse.

Iyi nkongi bivugwa ko yatewe n’insinga z’amashanyarazi zitari zimeze neza ahantu hari isoko ricururizwamo imbuto, maze umuriro ugenda wimuka, ukongeza ahari matelas n’imbaho.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ariko uri umufundi” Clapton Kibonke yihaye ibyo kujijura abantu kuri kimwe mu bikoresho by’ubwubatsi atuma bamwiha (video)

Umubyimba ni uwo: Kayumba Darina noneho yerekanye uko inyuma he hasigaye hubakitse – AMAFOTO