in

Hari gukusanywa miliyoni 50 kugira ngo umubiri w’umuhanzi nyarwanda uherutse gupfira muri Canada ugezweho i Kigali

Hari gukusanywa miliyoni 50 kugira ngo umubiri w’umuhanzi nyarwanda uherutse gupfira muri Canada ugezweho i Kigali.

Hatangiye gukusanywa arenga miliyoni 50 Frw yo gufata mu mugongo umuryango w’umuhanzi w’Umunyarwanda Kagahe Ngabo Calvin wamenyekanye nka Young CK uherutse kwitaba Imana.

Aya mafaranga yo gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera ari gukusanywa hifashishijwe urubuga rwa Gofundme. Nyuma y’umunsi umwe gusa hatangiye iki gikorwa, hari hamaze guteranywa hafi miliyoni 12Frw yatanzwe n’abagera kuri 220.

Aya mafaranga ari gukusanywa mu rwego rwo kugira ngo umubiri wa nyakwigendera uzabashe kugezwa mu Rwanda cyane ko umubyeyi we yifuje ko umwana we yashyingurwa ku butaka bwamwibarutse.

Uretse kubasha kugeza umubiri wa nyakwigendera mu Rwanda, aya ni amafaranga azanafasha mu muhango wo kumuherekeza mu cyubahiro.

Young CK yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 17 Nzeri 2023 aguye mu Mujyi wa Ottawa aho nubundi yari asanzwe atuye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itike yo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ishobora kuzigonderwa n’umugabo hagasiba undi

“Ntacyo nzaba” mu magambo yuje uburakari The Ben yageneye ubutumwa abantu bose bashaka kumwangiriza igitaramo kubera amashyari abuzuye mu mitima