Hari amakuru y’abanyarwanda bari ahabereye umutingito amaze kumenyekana.
Abahitanwe n’umutingito waraye ubaye muri Maroc bakomeje kwiyongera aho kugeza ubu abantu 1,037 aribo bamaze kumenyakana ko bapfuye mu gihe abarenga 1,204 bakomeretse.
Abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakira mu bizu byagwiriye abantu ngo barebe niba hari abakiri bazima ndetse no gukuramo imirambo.
Uyu mutingito ukomeye wibasiye igihugu mu masaha ya Saa Tanu n’Igice z’ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.
Wari ku kigero cya magnitude 7 ndetse wahereye mu gace ka Al-Haouz mu Majyepho ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Marrakech.
Minisiteri y’Umutekano yatangaje ko muri aka gace ka Al-Haouz abantu 394 aribo bamaze gupfa.
Uduce wibasiye cyane ni uturere twa Al-Haouz, Marrakech, Ouarzazate, Azilal, Chichaoua na Taroudant. Uyu mutingito wangije ibikorwa remezo byinshi, inyubako z’abaturage cyane cyane i Marrakech.
Muri Maroc habarizwa Abanyarwanda barenga 100 biganjemo abanyeshuri 96 biga muri Kaminuza zitandukanye mu gihe abandi ari abakozi ba Ambasade bagera ku icumi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama, yabwiye IGIHE ko abanyeshuri b’Abanyarwanda aho bari mu mijyi itandukanye, babarizwa muri komite zibafasha kumenyekanisha uko bameze.
I Marrakesh hamwe mu ho uyu mutingito wibasiye, hari Abanyarwanda babiri. Ambasade yabavugishije isanga bameze neza ndetse basabwe kuhava bakoresheje inzira zemewe leta yashyizeho.
Ambasaderi Nyiramatama ati “Abantu bose bameze neza n’ubu mu gitondo twavuganye. Na babiri bari Marrakesh twavuganye, twabasabye kuhava. Nibasanga inzira atari nziza, bashobora no gufata indege nta kibazo.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bose bari muri iki gihugu babarizwa mu mahuriro “buri ryose rifite umuyobozi bitewe n’agace. Aba afite amakuru ya buri wese. Iyo tubonye umuyobozi wa buri karere, duhita tumenya amakuru yose. Ubu bose twahise tuvugana, twavuganye n’umuyobozi mukuru wabo, na we avugisha umuyobozi wa buri karere aho biga muri Kaminuza”.
Ibihugu bitandukanye byihanganishije Maroc kubera ibi byago ndetse bimwe byemera gutanga ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi.