in

Hari abaguze amatike ariko bashobora kutazareba umukino wa Super Cup! FERWAFA yavuze isaha Kigali Pelé Stadium izakingwa imiryango ku mukino wa Super Cup uzahuza APR Fc na Rayon Sports – Abazaza nyuma bazasubirayo

FERWAFA yamenyesheje amakipe ya APR FC na Rayon Sports ko ubwo hazaba hakinwa umukino wa Super Cup, ku itariki ya 12 Kanama 2023, Kigali Pelé Stadium izafungurwa imiryango guhera Saa Tanu z’igitondo, ariko igafungwa saa Munani zuzuye kugira ngo hirindwe umubyigano w’abafana.

Tariki 12 Kamena 2023, hazaba ari ku wa Gatandatu akaba aribwo APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona giheruka ndetse na Rayon Sports yegukanye Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka, zizahura mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘FERWAFA Super Cup’.

Bivuze ko abafana baguze amatike yo kureba uyu mukino, uzaza nyuma ya Saa munani, azasubira iwabo kuko atazemererwa kwinjira kuri uyu mukino.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaramuhoboye amuhuza n’ibyuma: Umunyamakurukazi Rigoga Ruth kwihangana byanze maze yerekana amafoto meza cyane yahuje urugwiro n’umukecuru wihebeye Mukura -AMAFOTO

Rema akomeje guca uduhigo ku Isi ari nako ayoboza inkoni y’icyuma abandi bahanzi bo muri Afurika