Muri iki gihe, abasore benshi badukanye imico yo gutera ivi mu gihe bashaka gusaba abakobwa ko babemerera kubana akaramata.
Gusa hari ababikora mu kigare kugira ngo bemeze Inshuti zabo, bakabikora batabanje kubitekerezaho. Mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore, dore ibintu 6 ukwiye kubanza kwitaho.
1. Banza umenye niba mwuzuzanya
Musore mbere yo gutera ivi banza umenye ko uwo mukobwa mwuzuzanya. Ibi bivuze ko musangiye indangagaciro, intego, n’inyungu kandi ko uba wumva utewe ishema mu bandi igihe uri kumwe nawe
2. Reba niba igihe kigeze
Igihe ni ikindi kintu cy’ingenzi mu gihe ugiye gusaba umukobwa ko yakubera umugore. Ugomba kumenya neza ko imyaka yo gushaka uyujuje ndetse ko mwembi igihe kigeze ngo mushyingirwe kandi ko wagize umwanya uhagije wo kubaka umubano ukomeye kandi mwiza uzaramba.
3. Amafaranga
Amafaranga ashobora kuba intandaro yamakimbirane mu bucuti, nibyingenzi rero kubanza kumenyesha uwo mukobwa ugiye gusaba ko akubera umugore uko uhagaze akaba abizi. Ugomba kumenya uko buri wese yifashe mu bijyanye n’amafaranga n’intego, kandi ukabanza ukumva niba yazemera ko mufatanya kugera ku bindi byinshi.
4. Banza ubimenyeshe inshuti n’umuryango
Ni ngombwa kubanza kwereka umuryango ndetse n’inshuti zawe uwo ugiye guterera ivi kugira ngo umenye abazagushyigikira kuko hari igihe umuryango udashima umukunzi wawe, bityo iyo ubimenye mbere ushaka uko uzahangana nabyo.
5. Banza umenye intego z’ubuzima bwanyu mu gihe kizaza
Mbere yo gusaba umukobwa ko yakubera umugore, ni ngombwa kubanza kumenya intego afite, ukareba niba zihura n’ibitekerezo byawe ku buryo bwazabateza imbere.
6. Banza urebe neza umubano mufitanye
Mbere yo gusaba umukobwa ko akubera umugore, ni ingenzi kubanza gushishoza ukareba niba umubano wawe nawe uzaramba mu rwego rwo kwirinda kwicuza mu nyuma muri gukora gatanya. Ni ngombwa kubanza kubifatira igihe ukareba niba imico ye yise uzayihanganira.