in

Handball: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yisanze mu itsinda ritoroshye mu Gikombe cy’Isi

Ingimbi z'u Rwanda zisanze mu itsinda ritoroshye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Handball yisanze mu itsinda rya mbere mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi cya Handball cy’Abatarengeje Imyaka 19 (IHF Men’s Youth World Championship) kizabera muri Croatia
kuva tariki 2-13 Kanama 2023.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Werurwe 2023 nibwo habaye tombola y’uburyo amakipe agabanyije mu matsinda umunani.

Ingimbi z’u Rwanda zisanze mu itsinda ritoroshye

U Rwanda rwari mu gakangara ka gatatu, hamwe na Iran, Arabie Saoudite, Japon, Macédoine du Nord, Brésil, Chili na Maroc.

Byarangiye u Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Croatie izakira irushanwa, Portugal na Algérie.

Amatsinda yose uko ahagaze:

Itsinda A: Croatia,Portugal, Rwanda na Algérie.

Itsinda B: Hongrie, Slovénie, Maroc ma Nouvelle-Zélande.

Itsinda C: Misiri, Islande, Japon na République tchèque.

Itsinda D: Espagne, Corée du Sud, Brésil na Bahreïn.

Itsinda E: Danemark, Autriche, Chili na Mexique.

Itsinda F: Norvège, Monténégro, Macédoine du Nord na IHF Trophy.

Itsinda G: Allemagne, Argentine, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Itsinda H: Suède, Îles françaises, Iran n’ Burundi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore babiri bakoze amarushanwa yo kumara umwanya munini bateruye aba sheri babo ariko hari uwahahurikiye – video 

Amafoto ya Puculi inda yose iri hanze ntago ari kuvugwaho rumwe