Hamissa Mobetto warwaje ab’igitsina gabo imitima yahishuye ikintu gikomeye kuri bo

Hamissa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond platnumz akaba ari mu bakobwa bakunzwe kubera ikimero cye yahishuye byinshi kuri we.

Uyu mugore afite abana babiri harimo umukobwa yabyaranye na Francis Ciza ndetse n’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Ni kenshi yavuzwe mu rukundo gusa we agahitamo kubisha aho benshi bamushinja kuba atiyizera aba ahangayitse  ko umugabo bamumutwara.

Yavuze ko impamvu nyamukuru ari abana be kuko buri uko agiye mu rukundo agiye agaragaza uwo bakundana, abana be mu gihe bazakura bazibaza uwo nyina yari we.