in

Hamenyekanye umukinnyi w’umunyamahanga wa APR FC ukundwa n’abakinnyi bagenzi be kurusha abandi

Nawe ubonye ibyo abakorera warushaho kumukunda! Hamenyekanye umukinnyi w’umunyamahanga wa APR FC ukundwa n’abakinnyi bagenzi be kubera ibyo abakorera harimo nko kubagurira Godiyo ndetse na Esanse mu modoka

Uyu mwaka nibwo ikipe ya APR FC yagaruye abakinnyi b’abanyamahanga nyuma y’imyaka irenga 10 ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda kubera intego ubuyobozi bufite zo kuba bashaka kubaka ikipe ikomeye izaba iri mpuzamahanga.

Mu bakinnyi ikipe ya APR FC yaguze harimo Charles Bienvenue Bindjeme, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Victor Mbaoma, Apam Assongwe, Taddeo Lwanga, Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Ndikumana Danny. Muri aba bakinnyi bose umukinnyi wakunzwe cyane n’abakinnyi b’abanyarwanda ndetse n’abanyampahanga bagenzi be ni Charles Bienvenue Bindjeme.

Uyu mukinnyi ukina nka myugariro wa APR FC, Charles Bienvenue Bindjeme impamvu akunzwe cyane muri iyi kipe ni ukubera ibikorwa agenda akorera abakinnyi bagenzi be harimo nko kugurira bamwe inkweto zo gukinisha ndetse abandi akabagurira Esance mu modoka zabo.

Bienvenue Bindjeme bivugwa ko mu ikipe ya APR FC akunda nawe Kwitonda Alain Bacca kuko ngo amufata nk’umwana muto Kandi uzi umupira mwinshi cyane. Kubera urwo rukundo uyu myugariro yamuguriye Godiyo mu minsi ishize zihagaze amadorari arenga 250. Usibye kugurira Bacca izi nkweto binavugwako hari n’abakinnyi 3 ba APR FC yishyurira Esanse mu modoka zabo kugirango bajye baza mu myitozo bitwaye.

Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntawatinya kuvuga ko harimo umwuka mwiza cyane kubera uko abakinnyi babanye birenze uko byari bimeze mu minsi ishize. Muri iyi kipe byigeze kuvugwa ko abakinnyi b’abanyarwanda batumvikana n’abanyampahanga ariko kugeza ubu bisa nkibyongeye kujya mu buryo.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uwayezu Jean Fidel yantenze igikorwa abandi bayobozi be bashakaga gukorera abafana ba Rayon Sports bafite agahinda ko kutareba ikipe yabo

Alyn Sano agiye gushyira amakariso hanze -AMAFOTO