Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi akomeje kwerekana ko ashaka cyane umutoza Carlos Alos Ferrer nubwo benshi bakurikirana umupira w’amaguru atarabemeza kuva yaza gutoza Amavubi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze iminsi igera kuri 3 ikora imyitozo ikomeye cyane yitegura umukino ifite kuwa gatatu w’icyumweru gitaha n’ikipe ya Benin uzaba ari uwo kwishyura.
Muri iyi myitozo ikipe y’u Rwanda imaze ikora, twamenye amakuru yuko Bizimana Djihadi ariwe ufasha cyane umutoza Carlos Alos Ferrer mu buryo bwo kuganiriza abakinnyi abumvisha ko gutsinda Benin bishoboka nubwo ari ikipe yizerera mubaganga kuruta mu kibuga.
Uyu mukinnyi kandi ubwo bajyaga muri Benin gukina umukino ubanza, bakabagora cyane ntibakore imyitozo neza, Murabizi ko habura umunsi umwe ngo umukino ube bakuwe mu kibuga badakoze imyitozo kubera kubamenaho amazi ariko Bizimana Djihadi amakuru ahari avuga ko ari we wakomeje kugenda aganiriza abakinnyi kugirango abagarurire icyizere ari naho ririya nota rimwe ryavuye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo, biteganyijwe ko tariki ya 29 werurwe 2023, nibwo umukino wo kwishyura uzaba kandi ukabera mu Rwanda kuri Sitade ya Kigali Pelé Stadium.