in

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports wababajwe n’uko Heritier Luvumbu yayijemo

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko ntabwo yishimye kuba ikipe yaraguze Heritier Luvumbu mu gihe itari yabishyura amafaranga y’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2022.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Heritier Luvumbu Nzinga yageze mu ikipe ya Rayon Sports ayisinyira amasezerano y’amezi atandatu, aho yiteguye gufasha iyi kipe kwegukana igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

N’ubwo Heritier Luvumbu Nzinga yishimiwe n’abakinnyi hafi ya bose ba Rayon Sports, kuri Paul Were Ooko we ntabwo yumva uburyo ikipe isinyisha umukinnyi mushya igahita imwishyura nyamara abandi bakinnyi isanganywe ibarimo ibirarane by’imishahara.

Amakuru ahari ni uko Paul Were Ooko yabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azava muri Kenya agarutse mu Rwanda ari uko iyi kipe yamaze kumwishyura umushahara uheruka.

Iyi kipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura imikino yo kwishyura muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, ni nako ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023 izakina na Police FC umukino wa gicuti.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imbere y’abantu amamiliyoni, The Ben yahaye isezerano rikomeye Pamela ubu bari kumwe muri USA

Videwo: Dj Briane yahuye nuruva gusenya ubwo yari yaragiye iburayi Kandi ngo arikumwe n’umugabo Social mula