in

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports usuzugura bikomeye Perezida Uwayezu Jean Fidele n’umutoza Haringingo Francis

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Nishimwe Blaise akomeje gusuzugura bikomeye ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele n’abatoza b’iyi kipe bakuriwe na Haringingo Francis Christian.

Nishimwe Blaise amaze iminsi yaranze kwitabira imyitozo ya Rayon Sports, ndetse nta mpamvu yigeze atangaza iri gutuma atitabira imyitozo mu gihe abandi barimbanyije imyitozo.

Amakuru ahari avugwa ko Nishimwe Blaise yari yaranze kwitabira imyitozo bitewe n’uko ikipe yari itari yabahemba ukwezi gushize, gusa abakinnyi bose bamaze guhabwa imishahara bikaba byitezwe ko Nishimwe Blaise azagaruka mu myitozo mu gihe cya vuba.

Uyu mukinnyi asigaranye amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports, bikaba bivugwa ko mu mpeshyi y’uyu mwaka azahita yerekeza muri APR FC.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Heritier Luvumbu yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports amakipe akomeye mu Rwanda afitiye inzika ashaka kuzanyagira ibitego bitatu muri shampiyona

Dore ibimenyetso simusiga bigaragaza ko Lionel Messi ashobora kwerekeza muri Al-Hilal ihora ihanganye na Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo