in

Hamenyekanye umukinnyi ukomeje guteranya abandi bakinnyi bagenzi be mu ikipe ya Rayon Sports bigatuma umutoza Yamen Zelfani akomeza gukorana nabumva ibyo ashaka gusa

Hamenyekanye umukinnyi ukomeje guteranya abandi bakinnyi bagenzi be mu ikipe ya Rayon Sports bigatuma umutoza Yamen Zelfani akomeza gukorana nabumva ibyo ashaka gusa

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Confederations Cup, bikomeje kuvugwa ko umwuka utari mwiza muri iyi kipe dore ko n’abakinnyi batangiye gucikamo ibice ibintu bijya bikoraho amakipe menshi.

Rayon Sports yakuwemo n’ikipe ya Al Hilal Benghazi kuri Penalite 4-2 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 uteganyije umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura. Mbere y’uyu mukino wabaye kuwa gatandatu tariki 30 Nzeri 2023, abakinnyi 2 barimo Hertier Luvumbu Nzinga ndetse na Hategekimana Bonheur bararwanye ariko ntibyajya mu itangazamakuru.

Kugeza ubu umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ntarimo kumvikana n’abamwe mu bakinnyi b’iyi kipe. Biravugwa ko uyu mutoza afitanye ubushuti bwihariye na Hertier Luvumbu Nzinga ndetse bagenzi be banamushinja ko ari we ujyenda akabateranya ku mutoza bigatuma bamwe mu bakinnyi abirengagiza ntabakinishe kandi bafasha Rayon Sports.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Rayon Sports irasubukura imyitozo ndetse n’ubuyobozi burakorana inama n’abatoza kugirango baganire ku bitangenda neza ndetse ni uko bagiye gukomeza kugergeza kugirango bakomeze kubona intsinzi.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ceceka kandi wicare. Nawe ceceka” Uwikunda Samuel yacecekesheje umutoza wa Kiyovu Sports agize ngo na we aramucecekesha ahita ahabwa ikarita itukura

Abatekamutwe bakoresheje umunyamakuru wa RBA Mugaragu David bacucura abantu udufaranga twabo