Nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports ikomeza kwitwara neza, hamenyekanye umukinnyi urimo guhabwa agahimbazamusyi gatandukanye n’aka bandi bakinnyi bose.
Kuva imikino yo kwishyura ya shampiyona yatangira ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ko uyu mwaka ishaka igikombe cya Shampiyona yari imaze igihe kinini idatwara. Ni muri ubwo buryo ubuyobozi bukomeza guhereza abakinnyi ibintu byose bashaka kugirango bagire imbaraga mu mikinire yabo birimo no gutanga umusaruro.
Amakuru YEGOB ifite kandi yizewe ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abavuga rikijyana muri iyi kipe nyuma yo kubona ko umuzamu mwiza ari we uguhesha igikombe ahantu hose, bashyiriyeho agahimbazamusyi kihariye kuri Hakizimana Adolphe ufatira ikipe ya Rayon Sports kugirango akomeze afashe cyane iyi kipe cyane ko ari we muzamu mwiza basigaranye.
Ibi byakozwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubera ko iyi kipe umuzamu yari ifite wa kabiri Ramadhan Kabwili biravugwa ko atazagaruka gukinira iyi kipe kubera ko ngo hari ibyangombwa yabuze bimwemerera gukorera hano mu Rwanda, bivuze ko ubu abasigaye ari Bonheur ndetse na Amani kandi bose bari ku rwego ruri hasi cyane.
Ikipe yose ya Rayon Sports yashyiriweho amafaranga menshi n’uruganda rwa SKOL rusanzwe rutera inkunga ikomeye iyi kipe y’abagabo ndetse n’iy’abari n’abategarugori, byatumye abakurikirana umupira w’amaguru bahise bemeza ko ikipe ya Rayon Sports ishobora kugira akantu ikora uyu mwaka nkuko abakunzi bayo babyifuza.