Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemeye kwishyura Rayon Sports amafaranga yari yakoresheje yitegura Intare FC maze Rayon Sports yemera kugaruka mu Gikombe cy’Amahoro.
Ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, nibwo ikipe ya Rayon Sports yari yikuye mu Gikombe cy’Amahoro kubera ko FERWAFA yari yimuye umukino wayo igitaraganya.
Nyuma y’uko Rayon Sports yikuye mu Gikombe cy’Amahoro ku Mbuga Nkoranyambaga zitandukanye FERWAFA bayakijeho umuriro bikaba byatumye yemera guha Rayon Sports amafaranga kugira ngo yemere kugaruka mu Gikombe cy’Amahoro.
Hari amakuru yizewe avuga ko FERWAFA yahaye Rayon Sports miliyoni 5 z’Amanyarwanda zo kongera kwitegura umukino bazahuramo na Intare FC.
Kugeza ubu ntabwo byari byamenyekana igihe umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Intare FC uzabera.