in

Hamenyekanye Impamvu Noe Uwimana yahamagawe mu Amavubi ntiyitabire

Noe Uwimana, myugariro ukina iburyo muri Virginia Tech Hokies yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yitegura imikino ya Nigeria na Lesotho. Gusa ntiyitabiriye ubwo butumire, bituma adakina iyo mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Nubwo Umutoza Adel Amrouche yari yamushyize ku rutonde rw’abakinnyi b’Amavubi, ikipe ye yo muri Amerika yatinze gusubiza ibaruwa y’ubutumire bw’umukinnyi. Ibi byatumye FERWAFA itamushyira ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi bagombaga gukina na Nigeria.

Uwimana w’imyaka 20 yagiye muri Virginia Tech Hokies muri Nyakanga 2023 avuye muri Philadelphia Union. Si ubwa mbere yari ahamagawe mu Mavubi kuko yaherukaga mu Ugushyingo 2023. Muri Kamena uwo mwaka, yari yahamagawe mu mukino wa Mozambique ariko ntiyawukinnye kuko yahise avunika nyuma yo gukora imyitozo rimwe.

Kubera ko Uwimana atitabiriye ubutumire, Umutoza Amrouche yifashishije Omborenga Fitina wa Rayon Sports na Uwumukiza Obed wa Mukura Victory Sports. Uwumukiza yahamagawe nyuma yo gusimbura Byiringiro Jean Gilbert wavunitse. Aba ni bo bakinnyi bari gukina ku ruhande rw’iburyo mu Ikipe y’Igihugu yitegura umukino wa Lesotho.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarabu wari woherejwe n’ikipe ye, yagaragaye muri stade Amahoro kugira ngo asuzume Muhire Kevin atabizi

Kapitene w’ikipe y’igihugu Amavubi, Bizimana Djihad ntabwo azakina umukino uzahuza u Rwanda na Lesotho