Hamenyekanye impamvu umwami wa Qatar yambitse Lionel Messi igishura cy’umukara mbere yo gufata igikombe cy’isi.
Ku mugoroba w’ejo nibwo ikipe y’igihugu ya Argentina yegukanye igikombe cy’isi itsinze Ubufaransa Kuri penaliti 4 kuri 2 nyuma y’uko umukino wari warangiye impande zombi zanganyije ibitego bitatu kuri bitatu. Ubwo abakinnyi ba Argentina bagendaga bambikwa imidali n’abayobozi ba FIFA na Qatar, Messi nka Captain niwe wake gufata umudari nyuma y’abandi kugirango ahite ashyikirizwa igikombe.
Mbere y’uko Infantinho n’umwami wa Qatar baha Messi igikombe,umwami yabanje kwambika Messi umwambaro ufite ibara ry’umukara n’irindi rishahagirana nka zahabu.
Ikinyamakuru kitwa Qatar Tribune cyanditse ko uriya mwambaro Messi yambitswe witwa ‘Bishit’ ukaba ari umwambaro wambarwa n’abagabo b’abarabu cyane cyane ku munsi w’ibirori bari buhererwemo ibihembo cyangwa andi mashimwe, mu bukwe cyangwa bagiye kwizigiza Irayidi no gusenga bakawambara hejuru y’ikanzu.
Qatar Tribune ikomeza yandika ko umwambaro wa ‘Bishit’ukozwe mu bwoya bw’ingamiya n’ihene impamvu nyamukuru bawambitse Messi n’uko akoresha akamenyetso ki hene mu kwivuga ndetse n’amagambo ya ‘G.O.A.T’ bivuze “Greatest Of All the Time” cyangwa ngo ‘uwibihe byose’.