Hamenyekanye impamvu itari nziza yatumye umushyushyarugamba Bianca atagaragara mu gitaramo cya Kigali Fiesta Live Concert yari yitezwemo kn’umushyushyarugamba.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Uwamwezi Mugire wamamaye nka Bianca yatunguwe n’uburwayi bwamubujije kwitabira igitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ yari yahawemo akazi ko kukiyobora.
Ntabwo benshi bamenye icyari cyihishe inyuma y’ibura ry’uyu mukobwa mu gitaramo cya ‘Kigali Fiesta Live Concert’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 3 Ukuboza 2022.
Bianca abazwa kuri ibi yavuze ko yahuye n’uburwayi atasobanukiwe bwatumye atabasha kwitabira iki gitaramo.
Bianca avuga ko icyatumye uburwayi bwe bumuyobera ari ukuntu yasaraye gusa nyamara nta kindi kintu yigeze arwara, icyakora ahamya ko kugeza ubu ari koroherwa.
Nubwo yabuze ariko iki gitaramo cyaje kuyoborwa na MC Buryohe afatanyije na MC Anita Pendo bafatanyaga na DJ Phil Peter na DJ Shooter.