Hamenyekanye impamvu ikomeye itumye Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi agiye gusezera itandukanye niyo benshi bari bazi
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer ukomoka mu gihugu cya Esipanye biravugwa ko agiye gusezera ku nshingano zo gutoza iyi kipe.
Hashize umwaka urenga Carlos Alos Ferrer ahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abagabo ariko muri iki gihe nta ntsinzi uyu mutoza yabonye hahandi abanyarwanda bari bamwiteze.
Kuri uyu wa gatandatu nibwo hagiye ahagaragara ko Carlos Alos Ferrer yaba agiye gutandukana n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ndetse ari we ubigizemo uruhare, ibintu bidakunze gukorwa cyane ko yari agifite amasezerano y’imyaka 3 yasinye.
YEGOB twaje gutohoza neza ngo tumenye impamvu igiye gutuma uyu mutoza asezera tumenya ko Carlos Alos Ferrer yamaze kubona indi kipe agiye gutoza Kandi ikomeye izanamuha ibyo yifuza atahabwa hano mu Rwanda.
Ntabwo ari ubwa mbere byari bivuzwe ko uyu mutoza yaba agiye gutandukana n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko ntibibe, gusa amakuru yo avuga ko ubu ari we urimo gusaba FERWAFA ko basesa amasezerano bagatandukana bumvikanye.