Burya nabo bari bamusajije nukuri! Hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yenda gukubita ikofe umunyamakuru ndetse habura gato ngo amene na Camera ye
Ku munsi w’ejo hashize tariki 30 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yakomeje imyitozo yari yemerewe kurebwa n’abafana ndetse n’abanyamakuru nyuma y’iminsi iyi kipe ikora ntamuntu wemerewe kugera mu Nzove aho basanzwe bakorera imyitozo.
Nyuma y’imyitozo umutoza w’ikipe ya Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru bamubaza bimwe mu bibazo bari bafitiye amatsiko ariko uyu mutoza yaje gushaka gukubita umwe mu banyamakuru bari bari muri icyo kiganiro n’itangazamakuru kubera ibyo yari amubajije.
Uyu mutoza nyuma yo gushaka gukubita umunyamakuru ndetse hakabura gato ngo amene na Camera ye, impamvu yateye ibi byose umunyamakuru umwe yaje kubanza Yamen Zelfani ibye na Gatera Moussa utoza ikipe ya Gorilla FC baheruka gushwanira cyane ku mukino uheruka ubwo Rayon Sports yanganyaga na Gorilla FC biramurakaza cyane kubera ukuntu barimo kugarura ibintu byarangiye aho kubaza ibigezweho.
Uyu mutoza kubera imyitwarire itari myiza akomeza kugeza agaragaza bikomeje gutuma benshi bamubona mu ishusho ya Adil Erradi Mohamed watozaga ikipe ya APR FC mu minsi ishize dore ko bose batapfaga kumvikana n’itangazamakuru cyane.