Umutoza wa APR FC Adil Mohamed Erradi ukomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru hano mu Rwanda, hamenyekanye impamvu ikomeye yatumye Djabel aguma mu mutwe w’uyu mutoza igihe kinini.
Birakomeye cyane mu ikipe ya APR FC bitewe nibyo umutoza yatangaje ku munsi w’ejo hashize ubwo iyi kipe yatsindaga ibitego 2-0 ikipe ya Marine FC.
Adil Mohamed Erradi mu byo yatangaje yavuze ko mu ikipe ya APR FC harimo umwuka mubi ndetse aza no kwikoma Kapiteni w’iyi kipe Imanishimwe Djabel avuga ko ntakintu ashoboye bitewe nuko yahamagawe mu ikipe y’igihugu incuro 35 ariko agakina iminota micye cyane.
Nyuma y’ibyo uyu mutoza yatangaje hamenyekanye impamvu yatumye uyu mutoza akomeza kuvuga cyane Djabel incuro nyinshi aba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kandi hari n’abandi bakinnyi basubiye inyuma kumurusha.
Ubwo APR FC yajyaga gukina umukino wo kwishyura muri Tunisia n’ikipe ya US Monastir nibwo ibi byose byatangiye bitewe nuko ibyo uyu mutoza yabigishaga bazakina kuri uwo mukino ntabwo abakinnyi babyumvaga kandi binakomeye.
Muri uko kutabyumva ntabwo buri mukinnyi yagombaga kugira icyo abwira umutoza cyane ko baba bafite umuyobozi wabo kandi ari we ugomba kubagerera yo nk’umuvugizi wabo. Rero Djabel yagiye kubwira uyu mutoza uko abakinnyi babyumva ariko biza gusanga umutoza Adil atabyumva.
Ibi uyu musore yabwiye Adil byatumye atangira kwishyiramo Djabel cyane ko byahuriranye nuko yari mu bihe bitari byiza muri icyo gihe.
Ntabwo ibi byabaye kuri Kapiteni Djabel ari we wa mbere byari bibayeho ari umuyobozi w’abakinnyi ba APR FC, Jacque Tuyisenge nawe yirukanwe muri APR FC kubera ibyo abakinnyi bari bamutumye ku mutoza abimubwiye biza kuzana imwuka mubi aza no guhita yirukanwa cyane ko nta mwanya yahabwaga n’uyu mutoza.
Nyuma y’ibi byose Adil Mohamed yahise afatirwa igihano cyo kumara hanze y’ikibuga igihe kigera ku kwezi kose adatoza iyi kipe bitewe nibyo byose amaze iminsi akora kandi ntibyishimirwe n’ubuyobozi nubwo butabishyiraga hanze.