in

Hamenyekanye impamvu ikomeye ikomeje gutuma Danny Ndikumana waguzwe na APR FC adakinishwa kugeza ubu kandi benshi abarusha umupira

Hamenyekanye impamvu ikomeye ikomeje gutuma Danny Ndikumana waguzwe na APR FC adakinishwa kugeza ubu kandi benshi abarusha umupira

Rutahizamu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse n’u Burundi, Ndikumana Danny akomeje kudakinishwa mu ikipe ya APR FC Kandi hari abakinnyi bakoreshwa uyu musore abarusha umupira.

Sezo 2022/2023, ijya kurangira hano mu Rwanda habereye irushanwa rya EAPCCO Games ihuza amakipe ya Police yo muri Afurika y’iburazirazuba. Muri iri rushanwa niho Ndikumana Danny yigaragarije ubwo yari mu ikipe yitwa RUKINZO FC ikina shampiyona y’u Burundi.

Uyu musore yaje kubengukwa n’ikipe ya APR FC ndetse ahita anasinyishwa amasezerano y’imyaka 2. Uyu musore iyo umurebye mu myitozo y’ikipe ya APR FC ubona ko afite umupira ku kirenge ariko hakomeje kwibazwa impamvu umutoza Thierry Froger atajya amukoresha kandi twarabonye Apam Assongwe atari ku rwego rwo hejuru.

YEGOB twaje kumenya ko impamvu Ndikumana Danny atajya akinishwa ari ibibazo afitanye n’umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC. Bivugwa ko uyu mutoza yashwanye na Danny mu minsi ya mbere yakoranye n’iyi kipe imyitozo kubera ko ngo yamubwiraga ibyo akina Danny Ndikumana agakina ibye.

Ibi byahise bituma umutoza w’ikipe ya APR FC agira umujinya mwinshi ahita afata umwanzuro wo kutazapfa kumukinisha ngo kuko niba adakina ibyo amwereka mu myitozo ku mukino nyirizina nta kintu yajya amuha cyamuhesha intsinzi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Igikwe cyahumuye! Hari amatariki yagiye hanze y’igihe Prince Kid azashyingiranwa n’umukunzi we Miss Iradukunda Elsa

Noneho abakunzi bayo bashyizwe igorora: Rayon Sports imaze kumurikira abakunzi bayo imyambaro mishya ihita ikubita ibiciro hasi kugira ngo bazarebe Super Cup bose basa -AMAFOTO