Rwatubyaye Abdul ntiyajyanye n’abakinnyi ba Rayon Sports kuberako ko afitanye gahunda na Muganga.
Kuwa Kane tariki ya 29 nzeri 2022, ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu karere ka Rubavu kwitegura umukino wayo na Marine FC ndetse na gahunda bari bafite uyu munsi yo gusura ikigo kimwe cy’amashuri Kiri muri aka karere.
Iyi kipe ubwo yerekezaga muri aka karere Hari abakinnyi yasize bamwe bafite ibibazo by’imvune ndetse n’abataragera ku rwego rwo kuba batangira gukoreshwa. Abakinnyi iyi kipe yasize harimo Rwatubyaye Abdul, Boubacar Traoré, Moussa Camara, Ramadhan Kabwili ndetse na Ganijuru Ellie.
Rwatubyaye Abdul ndetse na Ganijuru Ellie basizwe kubera imvune bafite. Abantu benshi bari baziko myugariro Rwatubyaye Abdul we ameze neza ariko amakuru twamenye nuko uyu musore afite imvune kandi afite gahunda yo guhura n’umuganga uyu munsi ariyo mpamvu kujyana n’iyi kipe bitakunze.
Iyi kipe yahagurukanye n’abakinnyi 21 aribo bitezweho intsinzi ku munsi w’ejo kugirango bakomeze kwerekana ko uyu mwaka bafite bahunda yo gukomeza gutanga akazi ku makipe bahanganye.