Hamenyekanye impamvu Hategekimana Bonheur yafatanye mu mashingu n’umutoza Wa Rayon Sports Yamen Zelfani
Ku munsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yatsinze ikipe ya Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino wari wabanjirijwe n’amagambo menshi ya KNC, Perezida wa Gasogi United.
Nyuma y’uyu mukino nubwo ikipe ya Rayon Sports yatsinze waranzwe no gutongana cyane kwa Yamen Zelfani ndetse n’umuzamu Hategekimana Bonheur benshi bibaza ikibaye kandi ikipe yabo yatsinze.
Uko byagenze, umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yinjiye mu kibuga umukino urangiye abona Hategekimana Bonheur arimo gutongana cyane, uyu mutoza ubona ko bimubabaje cyane nawe atangira kubwira nabi uyu muzamu batangira gutyo ndetse bigera naho basunikanye hafi guterana amakofe.
YEGOB nyuma yo kubona iyi ntambara y’uyu mutoza n’umuzamu, twaje kumenya ko uku gushwana byatewe ni uko Hategekimana Bonheur umukino urangira yatutse cyane myugariro we Serumogo Ally watumye ikipe ya Gasogi United ibona Penalite mu minota ya nyuma, ibintu Bonheur atishimiye habe na Gato.
Ubundi impamvu ijya ituma Hategekimana Bonheur atuka cyane ba myugariro be dore ko atari ubwa mbere, biterwa ni uko ngo hari abantu bo muri Rayon Sports bamwemereye kuzajya bamuha duhimbazamusyi mu gihe azajya aba atinjijwe igitego rero ibyo bigatuma ashyuha mu mutwe cyane kuko yabaga yayatakaje.