in

Hamenyekanye ikosa rikomeye umutoza Haringingo yakoze muri iki cyumweru rigashengura imitima y’abakunzi ba Rayon Sports

Bamwe mu bafana b’ikipe ya Rayon Sports ntabwo bishimishiye kuba umutoza Haringingo Francis Christian yarababujije kureba imyitozo ya nyuma bitegura Kiyovu Sports.

Muri iki cyumweru ubwo Rayon Sports yiteguraga Kiyovu Sports, umutoza Haringingo Francis Christian yasabye ubuyobozi ko ikipe ikora imyitozo nta mufana ureba mu rwego rwo kugira ngo abatoza ba Kiyovu Sports batareba amayeri azakoresha ndetse n’abakinnyi azabanzamo.

N’ubwo hari abafana bashimye iki cyemezo ariko hari n’abandi batabyishimiye aho bavuga ko ari ukubaca ku ikipe yabo.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko mu gihe umutoza Haringingo Francis Christian yatsindwa akwiye guhita yibwiriza akegura mbere y’uko bamwirukana.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 32 aho irushwa na APR FC ya mbere amanota atanu yose mbere y’uko bacakirana tariki 12 Gashyantare 2023 kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwami wa Champions League, guhitamo kujya kurya aya barabu! Ibyo wamenya imyaka 38 isanze Cristiano Ronaldo agezeho n’amateka ye!

Imwe mu makipe yari kuzahagararira u Rwanda muri tour du Rwanda ntikitabiriye