Hamenyekanye ikishe umunyamakuru Grant Wahl wapfiriye ku mukino w’igikombe cy’Isi.
Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Grant Wahl umunyamakuru ukomoka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yapfiriye ku mukino wa 1/4 wahuje Argentina n’Ubuhorandi. Ibihuha byakomeje kuba byinshi bamwe bakeka ko yaba yarishwe kuko ngo ateneraga gahunda z’abateguye Igikombe cy’Isi batemeraga ko abaryamana bahuje ibitsina (abatinganyi) ko bakinjira mu masitade bafite ibirango byabo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘New York Times ‘ avuga ko murambo wa Grant Wahl ku wa mbere wajyanwe muri Amerika gukorerwa ikizamini gisuzuma ikishe umuntu bagasanga yishwe no guturika ku dutsi tuvana amaraso mu mutima.
Itangazo rya sohowe n’umugore wa Grant Wahl rivuga ko ikizamini gisuzuma ikishe umuntu cyakozwe n’ibitaro bya New York city medical examination cyasanze Wahl yarafite ibibazo by’udutsi tujyana tukanavana amaraso mu mutima.