in

Hamenyekanye ikipe ikomeye mu Rwanda yari yemereye agahimbazamusyi Sunrise kugira ngo itsinde APR FC

Bikomeje kuvugwa ko ikipe ya AS Kigali yari yemereye agahimbazamusyi rutahizamu wa Sunrise FC kugira ngo atsinde ibitego ikipe ya APR FC.

Ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023, nibwo APR FC yagiye gutsindira Sunrise FC i Nyagatare igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Ruboneka Jean Bosco nyuma ya penaliti yari yakorewe Bizimana Yannick.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwari bwabwiye Babuwa Samson ko natsinda igitego mu izamu rya APR FC bari kumuha ibihumbi 250 by’Amanyarwanda.

N’ubwo Babuwa Samson yari yategewe ibihumbi 250 by’Amanyarwanda kugira ngo atsinde ibitego APR FC, ntabwo yigeze abigeraho.

AS Kigali ikomeje gushyira imbaraga nyinshi mu guhanganira igikombe cya shampiyona na APR FC iri ku mwanya wa mbere aho iyirusha amanota ane.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’Amavubi wabiciye bigacika muri APR FC yamaze kumvikana n’ikipe ifite akavagari k’amafaranga muri Mozambique

Umunyamakuru wa Tv 1 yashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwe n’umunyamakuru wa Isango Star