in

Hamenyekanye icyatumye Davis D ava I Burayi igitaraganya ibitaramo yateguye bitarangiye

Mu minsi yashize nibwo hagiye hamenyekana igihe ndetse n’amatariki, Umuhanzi Davis D, azakoreraho ibitaramo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi.

Uyu muhanzi yagiye mu Burayi yizeye kuzahakorera ibitaramo bigiye bitandukanye, mu bihugu by’inshi byo kuri uwo mugabane uko bishoboka byose.

Tariki 2 ,Nyakanga nibwo uyu muhanzi yataramiye abatuye Ububiligi, mu mujyi mukuru w’iji Gihugu, Bruxelles, aho cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose.

Nyuma yo gutaramira mu bubiligi uyu muhanzi yahise yerekeza mu gihugu cy’ubufaransa, aho yari afite gahunda yo gutaramira mu mijyi itatu y’iki gihugu ariyo, Lyon, Nantes ndetse no mu murwa mukuru, Paris.

Birangiye abashije gukora icya Lyon gusa cyikaba cyarabaye kuri uyu wa gatanu :

 

Davis D yagarutse mu Rwanda igitaraganya, nyuma y’uko igihe cya Visa ye ndetse n’abo bakorana, cyari cyigiye kurangira, bikaba bitari kubakundira ko bakomeza kubayo batabyemerewe.

Tubibutseko Davis D, yari afite gahunda yo gutaramira mu Rwanda mu mpera z’uku kwezi Kwa Nyakanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Abantu batangiye kugura amasanduku y’ubwiteganyirize mu gupfa

Ibitsina 7,200 byafashwe mpiri

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO