Ku munsi w’ejo ku wa mbere nibwo inkuru yabaye Kimomo ko umunyarwenya Kanyamahanga uzwi nka Nyaxo yatawe muri yombi na RIB kugira ngo akurikiranweho ibyaha ashinjwa.
Nkuko umuvugizi wa RIB Dr Thierry Murangira, yemeje ko Nyaxo acumbikiwe ku cyicaro cya police mu gihe afite ibyo akurikiranweho bitari byamuhama.
Amakuru avuga ko Nyaxo yakubise uyu mugabo w’imyaka 30 icupa n’inkoni yo mu mutwe biza kumukomeretsa ubwo bari muri restora iherereye mu karere ka Nyarugenge,umurenge wa nyamirambo, Akagari ka Rugarama,umudugudu wa Rusisiro.
Nkuko tubikesha Ikinyamakuru umuryango, iyi niyo mu mpamvu Nyaxo acumbikiwe kuri sitasiyo ya Police.