Bamwe mu bayobozi b’ikipe ya APR FC ntabwo bashimishijwe n’amagambo Kapiteni Manishimwe Djabel yavugiye mu itangazamakuru asubiza umutoza Mohammed Adil Erradi.
Kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2022, hatangiye gututumba umwuka mubi mu ikipe ya APR FC biturutse ku kuba umutoza Mohammed Adil Erradi yibasiye Kapiteni Manishimwe Djabel akavuga ko atari umukinnyi kamara.
Adil yagize ati “Djabel si kapiteni wanjye, ni uwa APR FC gusa. Umukinnyi uhamagarwa n’igihugu inshuro zirenga 35 adashobora guhabwa iminota 20 yo gukina, nyuma akumva ari we kamara”.
“Yinjiye asimbuye ku mukino wa US Monastir adutsindisha igitego, ku mukino wa Bugesera nabwo aradutsindisha. Nta kampara w’umukinnyi utasezerera US Monastir cyangwa ngo atange umusaruro mu ikipe y’igihugu.”
Umutoza Adil yasoje agira ati “Gusezererwa na US Monastir byambereye nk’umuriro utazima”, byumvikanisha ko ari ku gitutu gikomeye cyahereye ku bakunzi ba APR FC.
Manishimwe Djabel na we mu kiganiro yagiranye na Radio 1 yasubije ko umutoza Mohammed Adil Erradi basangiye ibihe byiza none atari kubiha agaciro.
Yagize ati “Twagiye dusangira ibihe byinshi byiza ni umutoza mwiza njye ntacyo namunenga. Ni umukozi nk’uko nanjye ndi umukozi wa APR FC”.
“Ni njye mukinnyi wamutsindiye ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona mu myaka itatu ishize (18), natanze imipira yavuyemo ibitego 19. Nagize uruhare mu bikombe bitatu twatwaranye, natsinze Etoile du Sahel na Mogadishu City muri Champions League”.
“Iyo umuntu musangiye ibihe byiza n’ibibi muba mukwiye kubisangira. Iyo ushatse kugereka ibintu kuri mugenzi wawe nta mugabo uba ukurimo”.
Nyuma y’uko ubuyobozi bwa APR FC bwumvise ikiganiro Manishimwe Djabel yagiranye n’iki gitangazamakuru, ntabwo babyishimiye kuko bahise bamuteguza ko bashobora kumuha igihano cyo kumukata umushahara.
Ubusanzwe abakinnyi ba APR FC ntabwo bemerewe kujya mu itangazamakuru ngo bavuge amagambo ashobora guteza umwiryane mu ikipe, ariko Manishimwe Djabel yabirenzeho asubiza umutoza we amagambo akomeye.