Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Ukwakira 2022, Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Irushanwa rya Made in Rwanda Cup 2022 nyuma yo gutsinda Musanze FC kuri penaliti 4-2 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ubusa ku busa.
Penaliti za Rayon Sports zinjijwe na Ndekwe Felix, Mitima Isaac, Paul Were na Leandre Onana. Imwe yatewe ari iya kabiri, yari yahushijwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney wayiteye hejuru.
Ku ruhande rwa Musanze FC, penaliti ebyiri za mbere zahushijwe na Ben Ocen na Niyonshuti Gad mu gihe izindi zatsinzwe na Niyijyinama Patrick na Namanda Luke Wafula.
Nyuma y’umukino abafana b’ikipe ya Rayon Sports bahaye amafaranga umuzamu Hakizimana Adolphe wari witwaye neza mu mukino, amakuru akaba avuga ko uyu mukinnyi yahawe amafaranga arenga ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.
Ku mukino wa nyuma urakinwa kuri iki Cyumweru Saa Kumi n’Ebyiri, Rayon Sports irahura na Kiyovu Sports yasezereye Mukura Victory Sports iyitsinze igitego 1-0 cyinjijwe na Serumogo Ally ku munota wa 82.