in

Hamenyekanye akayabo k’amamiriyoni APR FC yinjije ku mukino yakiriyemo Rayon Sports

Umukino wo kwishyura wa Derby y’Imisozi 1000 wabereye kuri Stade Amahoro wasize ikipe ya APR FC yinjije amafaranga angana na 128,935,000 Frw avuye mu matike yacurujwe. Uyu mukino warangiye APR FC na Rayon Sports zinganyije 0-0, bikomeza gutuma Rayon Sports iyobora shampiyona n’amanota 43, naho APR FC ikayikurikirana n’amanota 41.

Amakuru aturuka mu babishinzwe avuga ko abafana barenga ibihumbi 32 bitabiriye uyu mukino, bishyuye asaga miliyoni 128. APR FC yari ifite amahirwe yo kwinjiza andi mafaranga menshi iyo iza gushyira ku isoko amatike ya Sky Box na Executive Seats, ariko yahisemo gutanga ubutumire muri iyo myanya.

Muri ayo mafaranga yose yinjijwe, 123,790,000 Frw yaturutse mu matike asanzwe, mu gihe ayandi yaciye kuri Code ya APR FC yifashishijwe mu kugura amatike, kubera ibibazo byabaye kuri system mbere y’uko umukino utangira.

Kugeza ubu, umukino winjije amafaranga menshi muri stade mu Rwanda ni uwabanjirije uyu, aho Rayon Sports yinjije 152,348,000 Frw. Aya makipe amaze kunganya 0-0 imikino itatu yikurikiranya, kandi ashobora kongera guhura mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

KNC yihannye umusifuzi Nizeyimana Isiaq, asaba Minisitiri wa Siporo kwita ku karengane muri ruhago

Umwana w’imyaka 3 wari urikugenda n’amaguru yahise apfa! Gatsibo habereye impanuka y’imashini yifashishwa mu bwubatsi yarenze umuhanda igonga inzu 4 z’abaturage