in

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga U Rwanda rwasaruye binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga U Rwanda rwasaruye binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yatangaje ko mu mwaka ushize u Rwanda rwungutse miliyoni miliyoni $160 (asaga miliyari 160 Frw) kubera ubufatanye n’amakipe y’i Burayi arimo Arsenal FC na Paris Saint Germain.

Ni amasezerano agamije kwamamaza u Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’, rukagaragazwa nk’ahantu heza h’ubukerarugendo n’ishoramari.

Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y’imyaka itatu, agamije kumenyekanisa u Rwanda nk’icyerekezo cy’ishoramari n’ubukerarugendo.

Mu 2019 hafashwe icyemezo cyo kuyongera, binatangazwa ku wa 14 Gicurasi 2021 ubwo Arsenal F.C yamurikaga umwambaro mushya.

Kuwa 4 Ukuboza 2019 u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imyaka itatu y’ubufatanye na Paris Saint Germain (PSG) yo mu Bufaransa, aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

5K Etienne wamamaye muri bigomba guhinduka yahondaguwe ku buryo bukomeye agirwa intere 

Umukecuru yaraze imitungo ye akarere agategeka ukuntu kazita ku murambo we