Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ntabwo bakoze nabi! Hamenyekanye akayabo kahawe abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya na Senegal y’impinja
Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 9 Nzeri 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye umukino wa nyuma usoza itsinda n’ikipe y’igihugu ya Senegal, umukino urangira ari igitego 1-1.
Wari umukino mwiza ku mpande zombi cyane ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda wabonaga ko iri gukina umukino mwiza cyane ariko amahirwe yabonetse ntiyabyazwa umusaruro birangira Amavubi yongeye kunganya n’abakinnyi ba Senegal bakiri bato.
Amakuru twamenye ni uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nyuma yo kunganya bahawe angana n’ibihumbi 500 nubwo banganyije n’abato bato cyane. Ubundi ikipe y’igihugu y’u Rwanda uko bimeze iyo yatsinze umukino FERWAFA itanga Million 1 y’agahimbazamusyi ariko kuba banganyije bahawe 1/2.
Abakinnye benshi batangiye gusubira mu makipe yabo basanzwe bakinamo cyane abakina hanze y’u Rwanda bose bamaze kugenda usibye Byiringiro Lague bitakunze kubera kubura indege ariko kuri uyu wa mbere biravugwa ko ari bwo arerekeza i Burayi.