in

Hamenyekanye akayabo Essomba Onana ashobora gukatwa ku mushahara we nyuma yo kwandagaza umufana wa Rayon Sports

Rutahizamu wa Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba yatunguye benshi ubwo yatukanaga n’umufana kugera no ku muryango we.

Hari nyuma y’ubutumwa Rayon Sports yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Instagram yihanganisha abakunzi b’iyi kipe ko impera z’icyumweru zitagenze neza.

Ubu butumwa Rayon Sports yashyizeho bwagiraga buti “ni ku wa Mbere. Umusaruro udashimishije ntuzahoraho. Reka tugaruke vuba.”

Ubu butumwa bwagiye butangwaho ibitekerezo binyuranye kugeza aho umwe ukoresha amazina ya Kizza Idrissa yaje akagira ati “mugure abataka muve muri ibyo, kandi mubwire Onana we ko tumurambiwe, kuki buri kipe nkuru adutenguha, n’aho ubundi igikombe tuzacyumvira kuri radiyo.”

Onana kwihangana byanye maze ahita aza n’uburakari bwinshi maze niko guhita amutuka igitutsi gikomeye.

Ati “Kizza Idrissa, G**** n’umuryango wa we, vayo ukine.”

Aha ni ho hahise hava guterana amagambo gukomeye hagati ya Onana wari warakaye n’uyu mufana.

Kizza yahise amusubiza ati “turakwishyura ngo ukine gicucu, kora akazi ka we cyangwa ubireke nyagus****”

Onana yahise agira ati “Kizza uranyishyura? Niba utabasha gukina ceceka kandi niba warakaye ngwino ukine kigoryi.”

Yunzemo ati “imitekerereze ya we igutegeka kwihisha inyuma ya telefoni utuvuga, genda ukine.”

Kizza yahise amubwira ko atari umunyamwuga rero natuze.

Ati “uri umukinnyi utari umunyamwuga, tuza ufite ubumuga bwo kutagenda tugomba kubimenya. ”

Onana yahise amusubiza ati “Kizza ntubone nacecetse ukavuga, ntuzi aho njya, naba inyamanywa inshuro 100 kukurenza, ibyo bishyire mu mutwe wawe, niba umupira w’amaguru woroshye ngwino ukine uzishyurwa, niba atari ibyo ceceka urebe.”

“Ngwino ukine kinyamwuga, vayo unyereke uburyo uri umukinnyi w’umunyamwuga. ”

Nyuma yo kubona uku guterana amagambo byafashe indi ntera, Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo gufunga ahatangirwa ibitekerezo kuri iyi post bari bashyizeho, ku buryo ubu nta muntu wemerewe kongera gutangaho ibitekerezo.

Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports yahise ahamagara Essomba Leandre Willy Onana ku murongo wa Telephone amubwira ko yamugaye cyane kujya guterana amagambo n’umufana ku karubanda amubwira ko bitari ibintu bikwiye kuranga umukinnyi ufite ikinyabupfura ndetse wifuza Ubwenegihugu bw’u Rwanda kugira ngo azakinire Amavubi.

Hari amakuru akomeje kuvugwa ko Essomba Leandre Willy Onana ashobora gukatwa kimwe cya kane cy’umushahara w’ukwezi k’Ukwakira mu rwego rwo kumucishaho akanyafu kugira ngo atazongera kugaragaza imyitwarire mibi yo guterana amagambo n’abafana ku karubanda.

Ubusanzwe rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ahembwa umushahara uhwanye na miliyoni y’Amanyarwanda bisobanuye ko aramutse ahawe ibihano yakatwa ibihumbi 250 by’Amanyarwanda, uku kwezi kwazarangira akazahembwa ibihumbi 750.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Charles Nzamwita
Charles Nzamwita
2 years ago

Onana azi ikinyarwanda se?

Atangaje benshi:Apôtre mutabazi yigereranyije na Yesu ngo kubera ibikorwa akora

Ku myaka 70 avuga ko akiri isugi aracyategereje umugabo