in

Hamenyekanye akayabo APR FC yakoresheje muri Tunisia

Ikipe ya APR FC yakoresheje arenga miliyoni 90 z’Amanyarwanda mu gihugu cya Tunisia.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League yaraye isezerewe na US Monastir FC yo mu gihugu cya Tunisia.

Umukino ubanza wari wabereye i Huye tariki 10 Nzeri warangiye APR FC itsinze US Monastir igitego 1-0, uwo kwishyura wabaye ejo urangira US Monastir inyagiye APR FC ibitego 3-0.

Ikipe ya APR FC yari yahagurutse mu Rwanda ku wa Kabiri yerekeza muri Tunisia, amakuru dukesha RBA ni uko iyi kipe kuva yagera muri Tunisia yakoresheje arenga miliyoni 90 z’Amanyarwanda.

Nyuma yo gusezererwa na US Monastir, ikipe ya APR FC iragaruka mu Rwanda gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho ifite intego yo kuzacyegukana.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuramyi Israel Mbonyi yahuje abantu n’Imana binyuze mu bihangano bye (Amafoto)

Ikarita y’ishuri izagura 20,000rwf, dore amwe mu mayeri ibigo biri gukoresha ngo byongere amafaranga