Rutahizamu usatira aciye mu mpande mu Ikipe y’Igihugu Amavubi n’ikipe ya APR FC, Byiringiro Lague yamaze kugurwa n’ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu gihugu cya Sweden.
Uyu mukinnyi hari hashize ibyumweru bibiri yumvikanye na Sandvikens IF isanzwe ikinamo Mukunzi Yannick ukina hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.
Amakuru yizewe twamenye ni uko Sandvikens IF yaguze Byiringiro Lague amafaranga akabakaba miliyoni 300 z’Amanyarwanda, mu gihe azajya ahembwa miliyoni 10 z’Amanyarwanda buri kwezi.
Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho ndetse bitezweho kuzagera kure heza hashoboka, akaba yari afite amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC mbere y’uko agurwa na Sandvikens IF.